DIASPORA E-NEWSLETTER No. 2/2008 Content:
Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame yatangije ITORERO ry’abanyeshuli b’abanyarwanda biga mu mahanga. Ku itariki 7 Nyakanga 2008,i Gako mu Ntara y’uburasirazuba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatangije igikorwa cy’Itorero ry’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu mahanga basaga 80. Mu ijambo rye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakanguriye aba banyeshuli kwigirira icyizere. Yababwiye kandi ko Aya mahugurwa agamije gutuma barushaho kumenya igihugu cyabo,umuco wacyo,gahunda na politiki bya Leta bizatuma igihugu gitera imbere bityo bakajya kwiga bakanakora mu mahanga ariko bakagumana imizi mu Rwanda,ntibibagirwe igihugu cyabo. Aba banyeshuli bakaba bagizwe ahanini n’abahabwa inguzanyo yo kwiga mu mahanga n’Ikigo nyarwanda gitanga iyi nguzanyo (SFAR),hamwe n’abandi birihira ku giti cyabo. Iki gikorwa cyateguwe na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ifatanyije na SFAR, MINEDUC,Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga( Ubuyobozi bukuru bwa Diaspora) na Minisiteri y’Ingabo kikaba kizamara ibyumweru bibiri. Intumwa z’u Rwanda zigizwe n’Abasenateri zagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda baba mu Bubirigi. Intumwa z’u Rwanda zigizwe n’Abasenateri 5 aribo Hon. Valens Munyabagisha Hon. Aloïsie Inyumba, Hon Augustin Iyamuremye, Hon Seth Kamanzi na Hon Agnès Mukabaranga ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Bubiligi zagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda baba mu Bubirigi tariki ya 09/07/2008. Icyo kiganiro cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda i Bruxelles. Ibijyanye n’uwo mubonano birambuye bizasohoka mu nimero itaha. Abanyarwanda bagize Diaspora mu Bwongereza bijihije umunsi wo kwibohoza. Ku wa gatandatu ku 5/07/08 ,ishyirahamwe ry’abanyarwanda baba mu Bwongereza “the Rwandese Community Association in UK” (RCA) ryijihije umunsi wo kwibohora. Ibi birori byabereye i Londres bikaba byaritabiriwe n’abanyarwanda n’inshuti z’uRwanda barenga ijana. Mu bashyitsi b’icyubahiro harimo Ambasaderi w ‘uRwanda mu Bwongereza na Repubilika ya Irland Claver Gatete na Eliphas Serukiranya Chaiman wa RCA. Abanyarwanda baba muri Suwede bizihije umunsi wo kwibohora batora na Komite ya Diaspora nyarwanda muri icyo gihugu. Tariki ya 04 Nyakanga 2008,Ambasade y’uRwanda
I Stockolm muri Suwede yakoresheje umunsi mukuru wo kwibohora .Uyu munsi
waranzwe n’imbyino z’Itorero ry’abana b’abanyarwanda
baba muri Suwede basusurukije abari bitabiriye ibyo birori. Nyuma y’ibi birori hakurikiyeho gusabana. Ibyo
birangiye hakurikiyeho gutora Komite ya Ambasade y’u Rwanda Ottawa ifatanyije na Diaspora Nyarwanda bijihije umunsi wo kwibohoza Ambasade y’u Rwanda Ottawa muri Canada ifatanyije na Diaspora nyarwanda muri uyu mujyi bijihije umunsi w’ubwigenge n’uwo kwibohora. Uyu munsi witabiriwe n’abanyarwanda barenga 250 batuye Ottawa - Gatineau ndetse n’abandi bake bari baturutse mu mujyi wa Toronto, Montreal na Quebec. Abavuze amagambo bose barimo n’uwari ahagarariye Perezida wa Diaspora muri Canada utarashoboye kuboneka, bibukije icyo iyo minsi yibutsa. Basabye buri munyarwanda ko yajya yibuka urwo ruhare abana b’u Rwanda ubwabo bagize babohora urwababyaye, ndetse bamwe bakarumenera amaraso. Mu ijambo rye, Ambasaderi w’uRwanda muri Canada Edda Mukabagwiza yibukije ko kwibohora kwabaye ukwa buri munyarwanda wese aho yaba ari hose, akaba afite uburenganzira ku gihugu cye.Yaboneyeho no kubagezaho insanganyamatsiko y’uyu mwaka “Ukwibohora ni uguhindura imitekerereze kugira ngo twubake ejo heza”. Diaspora Nyarwanda mu Budage izahura Amashyirahamwe y’abanyarwanda baba mu Budage bazahura ku nshuro ya Gatatu ku matariki ya 11 na 12/07/08 bakazaba bafite insanganyamatsiko ivuga mu “Diaspora nyarwanda mu budage mu guteza imbere amajyambere arambye mu Rwanda” “La diaspora rwandaise en Allemagne comme acteur du développement durable au Rwanda”. Uku guhura kukaba kuzasozwa n’irushanwa ry’umupira w’amaguru n’ijoro ry ‘imbyino za kinyarwanda. Abofisiye 14 ba Polisi y’Igihugu bari muri ONUCI bafatanyije na Diaspora nyarwanda muri Côte d’Ivoire basezeye kuri bagenzi babo. Abofisiye 14 ba Polisi y’Igihugu y’uRwanda bari mu mutwe w’Amahoro wa Loni muri Cote d’Ivoire(ONUCI) guhera mu myaka ibiri ishize bateguriye hamwe n’abandi banyarwanda baba muri iki gihugu umunsi wo gusezeranaho ku itari ya 5 Nyakanga 2008.Ibi birori byaranzwe n’ibyishimo byinshi ndetse n’imbyino nyarwanda. Nkuko babivuze,uyu wari umwanya wo gushimira cyane ababafashije bose kugirango ubutumwa barimo bugende neza,cyane cyane abakuru ba ONUCI,urugwiro no gufatwa neza by’abanya cote d’ivoire ndetse n’ubufatanye buzira amakemwa by’abandi bakozi ba ONUCI. (Inkuru dukesha:Hawa Nishimwe-Nyangezi/ONUCI). Urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye mu mugi wa Edmonton, Alberta, Canada, bifatanyije n'ababyeyi na bakuru babo bijije Intsinzi bwa mbere muri uwo mugi. Edmonton n'umugi muto kuburyo nta myaka ibiri irashira abawutuye mo bashoboye kugera kuri miliyoni. Aliko n'ubwo ari muto bwose, utuwe mo n'Abanyarwa bakababaka 1000. Igishimishije kurusha ho, n'uko muri abo Banyarwanda bahatuye, + 90% bafite hasi y'imyaka 35. Aliko hari mo n'ibabaje: Muri abo 90% tuvuga, abari muri College cg University ntabwo barenga 10%. Murunva rero ko inzira ikiri ndende.... Abenshi birirwa biruka inyuma y'amafaranga dore ko hano ho hatanaba welfare (assistance sociale) kuburyo bworoshye nko muzindi provinces za Canada. Rero kubona ikintu gihuza abo bantu bari muri categories zinyuranye ntabwo byari byoroshye. Aliko ibyo ntibyabujije ababiteguranye umurava no gukunda igihugu, guhuriza ku munsi w'intsinzi. Twarawijihije biratinda ndetse bisiga umugani mubabibonye bose. Bwari ubwa mbere abanyarwanda barenga 500 bahurira hamwe muri uwo mugi, bagahura bishimye cyane, bagasabana kugeza mugitondo cy'undi munsi. Abiruka mu mashifts y'akazi, (dore ko ari twese), abenshi twari hise mo kuyasiba tukizihiza uwo munsi w'intsinzi. Icyo byadusigiye kiza kandi gihomeye, n'uko Abanyarwa bari bahari bumvise ko ari ngombwa cyane kubumbatira ibiduhuza nk'Abanyarwanda kurusha guhuzwa n'ibidutanya, nubwo ibisigisigi by'imyunvire mibi nanubu hari abo bikigaragara ho. (reported by Arthemon Rurangwa for Edmonton) |