REPUBLIKA Y'U RWANDA
Ministeri y'ingororora-ngingo (sport) n'umuco
B.P. 1044 Kigali

UMUNSI MUKURU W'INTWARI Z'IGIHUGU, 01 GASHYANTARE 201O

--------------------------------------------------------------

I. INTANGIRIRO

U Rwanda rwubatswe n’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye kandi bitari byoroshye, rugenda rwaguka buhoro buhoro, rutera imbere rubikesha Intwari zo mu ngeri zose.

Kuva kera kose, Abanyarwanda bahuriye ku rurimi rumwe n’umuco bibumbira mu muryango umwe, bafatana urunana, basangira akabisi n’agahiye, baruteza imbere, rwamamara mu karere no ku isi hose.
Ibikorwa byiza dukesha abantu b’Intwari ni ishingiro ryo kubaka igihugu.
Kumenya no kwamamaza Intwari z’u Rwanda ni ukugira ngo Abanyarwanda bajye bazibuka, bazishime kandi bazikurikize. Ni uguha icyubahiro agaciro k’ibikorwa byiza, no ukubatoza gukunda Igihugu no kucyitangira.
Umunsi Mukuru w’ Intwari z’ Igihugu wizihizwa mu gihugu hose tariki ya 01 Gashyantare uko umwaka utashye. Ni wo munsi Abanyarwanda bibuka kandi bakazikirana Intwari z’Igihugu n’ibikorwa byaziranze. Niyo mpamvu isanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2010 igira iti: “DUKOMEZE UBUTWARI MU MIHIGO YO GUTEZA IMBERE U RWANDA”.

Intwari ni umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro. Iyi nsanganyamatsiko iraduha ishusho y’Intwari y’Umunyarwanda wa none:

  • Ubutwari mu gushishikarira kwihutisha umurimo no kubahiriza igihe bigatuma Igihugu cyihuta mu iterambere;
  • Ubutwari mu kunezeza abo ikorera igahora irushaho kunoza ibyo ikora;
  • Ubutwari mu gucunga neza ibyo ishinzwe;
  • Ubutwari mu kwita kubo iyobora, ikorera cyangwa ikorana nabo, ikarangiza ibyo yatangiye igamije akamaro igirira abandi cyangwa umusaruro yerekena

Ibyo byose ibiterwa n’ uko ifite ishema ry’Igihugu.

II. IBIKORWA BY’UBUTWARI

  • Igikorwa cy’ubutwari kigaragazwa n’ubwitange ku buryo uwagikoze yashobora kukizira cyangwa se yakizize;
  • Igikorwa cy’ubutwari kandi ni ikigamije guhindura imibereho y’umuryango wa muntu mu buryo bwiza hakoreshejwe ubuhanga bwihariye;
  • Igikorwa cy’ubutwari gishobora kugaragarira mu nzego zose z’imibereho y’abantu n’ iy’ igihugu, nko kugihanga, kugitabara, kukirengera no kugiteza imbere.

III. IBIRANGA INTWARI

  1. Kigira umutima ukomeye kandi ukeye : ari byo kugira umutima udatinya gushyigikira icyiza no kugaragaza ikibi no guhangara kukirwanya kandi uzi neza ingaruka ;
  2. Gukunda igihugu: bivuga gushyira imbere no guharanira ubusugire, iterambere, ishema by’igihugu n’ubumwe bw’abagituye;
  3. Kwitanga bisobanura kwigomwa inyungu zawe bwite, guharanira inyungu rusange byaba ngombwa ugahara ubuzima bwawe;
  4. Kugira ubushishozi bijyana no kureba kure no kumenya ukuri kutagaragarira buri wese;
  5. Guhanga bijyanye no kurema by’umwimerere igiteza imbere Igihugu mu ngeri zinyuranye nko muri politiki, mu buyobozi, mu muco, mu bukungu, mu mibereho no mu mibanire;
  6. Kugira ubwamamare mu butwari biterwa no kugira ibikorwa by’ubutwari bizwi kandi bishimwa na benshi;
  7. Kuba intangarugero bituruka mu kurangwa n’ibikorwa bihebuje, bibera abandi urugero rwiza;
  8. Kuba umunyakuri bigaragazwa no kurangwa n’ ukuri kanid ukaguharanira, ntutinye no kuba wakuzira;
  9. Kugira ubupfura ni umuco ugaragarira mu matwara meza, imibereho , imyifatire n’ imibanire n’abandi bitagira amakemwa;
  10. Kugira ubumuntu ari byo kurangwa n’umutima ukunda abantu ku buryo buhebuje aho kubarutisha ibintu.

Mu magambo avunaguye, Intwari irangwa n’ubwitange buhebuje yagize, akamaro yagize n’ urugero yatanze.

IV. INZEGO Z’INTWARI Z’ IGIHUGU

Inzego z’ Intwari z’igihugu ni eshatu (3): Imanzi - Imena - Ingenzi.

Imanzi: Intwari y’ikirenga yagaragaje ibikorwa by'akataraboneka birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihebuje.
Imena: Intwari iyinga imanzi, inkwakuzi mu kugaragaza ibikorwa byiza bidasanzwe mu gihugu birangwa n’ubwitange, akamaro n’urugero bihanitse.
Ingenzi: Intwari iyinga Imena, ikaba inkwakuzi mu kugaragaza ibitekerezo cyangwa ibikorwa by'ingirakamaro birangwa n’ubwitange buhebuje akamaro gakomeye n’urugero ruhanitse.

Mu rwego rw’ Imanzi hashyirwamo Intwari zitakiriho; naho mu rwego rw’Imena n’urw’Ingenzi hashyirwamo Intwari zitakiriho cyangwa ziziriho.

V. INTWARI Z’ IGIHUGU Z’ IKUBITIRO RYA MBERE

Urwego rw’Intwari z’Igihugu: IMANZI

1. INGABO ITAZWI IZINA
2. Major General RWIGEMA Fred

Urwego rw’Intwari z’ Igihugu: IMENA

1. Umwami Mutara wa III RUDAHIGWA Charles Léon Pierre
2. Bwana RWAGASANA Michel
3. Nyakubahwa UWILINGIYIMANA Agatha
4. Félicité NIYITEGEKA
5. ABANYESHURI B’INYANGE

Close this window