|
TALIKI YA 02 NYAKANGA (Le 02 juillet/July 2, 2005)
Ambasade
ya Repubulika y'u Rwanda muri Canada/Ottawa yishimiye gutumira
Abanyarwanda bose babishoboye hamwe n'inshuti zabo mu muhango
wo kwizihiza umunsi w'Ubwigenge bw'Igihugu cyacu hamwe n'umunsi
wo Kwibohora,yose yizihizwa ku itariki ya 04 Nyakanga
buri mwaka.
Kubera ko iyi tariki igwa ku munsi w'umubyizi, ibirori byo kwizihiza
iyo minsi mikuru bizaba ku wa gatandatu tariki ya 02 Nyakanga
2005 guhera saa kumi n'imwe za nimugoroba.
Ibyo
birori bizabera mu cyumba cy'iminsi mikuru cya Kiliziya ya Notre
Dame de l'Ile, 115 Boul. Sacré-Coeur mu
mujyi wa Gatineau.
Gahunda
y'Ibirori:
• 5 : 00 - 5 : 30 PM .............Kwakira
abatumirwa
• 5 : 30 - 7 : 00 PM .............Imbyino
zinyuranye
• 7 : 00..............................Gufungurira
abatumirwa
Nyuma
y'ifunguro, ibirori bizakomeza.
Buri wese asabwe kugeza kubandi Banyarwanda ubu butumire bakaba
bazana n'inshuti zabo z'abanyamahanga.
Ikindi
twabasaba, nuko buri wese yakwitwaza inkunga ye yo kunganira Ambassade
n’ihuriro ry’Abanyarwanda bateguye ibyo birori. Iyo
nkunga yashyikirizwa ushinzwe ikigega cya Ambassade, cyangwa igashyikirizwa
uzaba ashinzwe kwakira abatumirwa ku munsi w’ibirori.
Musabwe kandi kubahiriza amasaha, murakaza
neza murisanga mu birori byanyu.
Bikorewe
Ottawa, ku wa 02 Kamena 2005
MUNYAKAYANZA
Eugène
Ambasaderi
|